Dataset Viewer
audio
audio | text
string |
---|---|
Ipoto ry'amashanyarazi rizwi nk'ipironi, ubu ni bumwe mu buryo bukoreshwa na Leta ikwirakwiza umuriro mu baturage, aho bubaka amapoto manini atwara umuriro mu duce dutandukanye, aho bashobora kubaka uruhererekane rw'umuriro uva mu gace kamwe cyangwa mu Ntara imwe ujya mu yindi Ntara. |
|
Umupapa wicaye ku ntebe, wambaye agapfukamunwa n'ishati y'ubururu, arimo arasuzumwa n'umuforomokazi wambaye agapfukamunwa n'ishati y'icyatsi. |
|
Benshi bateranye bambaye imipira y'umutuku ndetse n'umweru iri mu mabara y'ibirango by'ishyaka rya FPR ndetse bafite n'utudarapo dufite amabara y'umutuku, umweru, ubururu ariho ijambo ryandikishijeho amabara y'umukara ya FPR aho baje kwamamaza. |
|
Icyumba cyagenewe gukorerwamo ubushakashatsi, cyubatswe mu buryo bugezweho, gifite igikuta gisize ibara risa icunga, n'imiryango ifite ibirahure. |
|
Abanyeshuri benshi bashyize ibiganza hejuru bateraniye hamwe, inyuma y'aho hari idarapo hari n'ishyamba ry'ibiti byiza bibiri inyuma y'aho abanyeshuri bari by'icyatsi kibisi. |
|
Ihuriro ry'abantu benshi cyane, aho bose bahagaze ku murongo, bamwe bari imbere, abandi bakaba bari inyuma, higanjemo igitsina gabo ndetse n'igitsina gore, bari ahantu mu nzu, uko bigaragara kose bashobora kuba bari baje mu nama cyangwa amahugurwa. |
|
Abantu bicaye hamwe kandi batuje barimo ku gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, bafite buji kandi bacanyeho urumuri rw'icyizere, bambaye na furali zikoreshwa mu gikorwa cyo kwibuka bicaye ahantu hamwe. |
|
Ni ahantu hari guhurira imihanda myinshi ya kaburimbo, hakaba hari kugendamo ibinyabiziga byinshi bitandukanye ndetse n'abantu, hirya y'iy'imihanda kandi hari inzu nziza kandi ndende igeretse gatatu, ikaba ifite ibyapa byinshi biranga ibikorerwamo, ikagira kandi n'aho guparika imodoka ahagana hasi. |
|
Ni mu giye cy'umugoroba aho abantu babiri bari kwambuka umuhanda kandi inyuma yabo hari moto ebyiri. Amatara yo ku muhanda aratse kandi hari ikimenyetso cy'umuhanda kigaragara mo hagati. Haranagaragara ibiti n'urutare rukoze nk'urukuta muri iyo nzira. |
|
Mu ibitaro kwa muganga aho abarwayi barembye bajyanwa bakaryamishwa, hakorerwa isuku n'abakozi babishinzwe mu rwego rwo kurinda abarwayi umwanda. |
|
Birasa nkaho ari kwa muganga hari ibitanda byinshi by'abarwayi bo kwa muganga, hari umuntu wicaye mu kagare ku ruhande, hari umugabo wambaye itabuririya y'umweru, hari n'abarwayi n'abarwaza. |
|
Ahantu bacuruza ibicuruzwa birimo utubati tubaje mu mbaho, intebe zo kwicaraho zifite imisego zegamirwa, ndetse n'amagodora byose biri hanze ku zuba. |
|
Umugore wambaye ikote ufite imisatsi miremire, imbere ye hari idarapo ryigihugu, yicaye ku meza asa umweru ndetse n'intebe y'umukara, inyuma hari amarido asa umweru, ndetse n'ifoto. |
|
Imbuto zifashishwa n'abantu bakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza harimo imineke, pome, amarongi pavuro z'umutuku ndetse n'iz'umuhondo. |
|
Ni inzu yubakishije amakaro hasi hari icupa risize irange ry'umutuku, yandikishije mu magambo y'umweru, hariho akagozi k'umukara, babyifashisha bazimya inkongi y'umuriro. |
|
Umuhanda wa kaburimbo. Ku nkengero z'umuhanda hateye indabyo. Hari n'ibiti bikikije umuhanda. Hari amazu atandukanye munsi y'umuhanda. Hari n'ibikorwa remezo by'amashanyarazi atuma abantu babona ingufu zo gukoresha. |
|
Abagabo babiri bambaye amakoti n'amapantaro bisa, umwe yambaye amadarubindi ku maso, afite agakapu k'umuhondo mu ntoki, iruhande rwe hari ururabo, inyuma ye hari abantu bambaye imipira y'ubururu, imbere yabo hari ameza ateretseho mudasobwa. |
|
Abantu bari mu ihahiro ririmo ibintu bitandukanye, by'umwihariko harimo imyenda yo kwambara, ibikapu, hakaba harimo imitako igiye itandukanye, abantu barimo bose urabona ko bishimye bari buze kugura. |
|
Hano ni ku ishami rya emutiyene hari umukozi wa emutiyene wambaye umupira w'umuhondo wanditseho emutiyene, hari imashini imbere ye, nanone hari umuntu ari guha serivise. |
|
Umusore uri ku igare mu muhanda rwagati, arimo anyonga ava mu gace kamwe ajya mu kandigaragara, yego nk'uko bigararagara muri ino foto, inyuma y'uyu musore hari umukobwa, ndetse hakaba n'amazu ari munsi y'umuhanda. |
|
Ibikoresho byiza cyane bikozwe mu mbaho utubati twiza cyane ameza ameze neza intebe zimeze neza umuntu yakwicaraho, umuntu ushaka guzikoresha arimo kurya. |
|
Imodoka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yanditseho ritiko iri muri gare, ndetse iruhande rwayo hari umugabo wicaye ku mifuka isa n'umweru ipakiwemo ibintu. |
|
Umuganga wamenyo uri kwereka uwaje amukeneyeho serivise uburyo bwo kugira isuku amenyo akoresheje utudodo, uyu muganga akaba afite amenyo yitaweho neza cyane. |
|
Mu biribwa dufite mu rwanda habonekamo n'amakaroni, amakaroni nayo akaba aryoha cyane, ushobora kuyategura ku isahani hariho n'ifi, yabitetswe mu mazi cyangwa se yokeje, ibyo bintu iyo ubirishanye usanga biryoshye. |
|
Iyo hari ikibazo cyugarije umuryango mugari w'abantu usanga abayobozi bo bikoranya bakajya inama bagateranira hamwe bakarushaho kugishakira umuti buri umwe akagenda yandika kandi agatanga igitekerezo cye agatanga n'uko abyumva. |
|
Hano hasa nkaho ari ahantu hari mu mugi, turabona ko harimo umuhanda wa kaburimbo ugiye urimo ibimenyetso byerekana aho imodoka zijya na'aho zishobora gutambikira, tukabona umugore wambaye ibitenge kandi unateze mu mutwe ahagararanye n'umugabo wambaye ikositimu basa nkabaganira kandi hari icyapa cyerekana ko nta munyonzi ugomba kugendera kuri kariya kayira k'abanyamaguru tukabona inzu iri ruguru ifite amabara y'ubururu n'umweru. |
|
Umwana muto w'umukobwa urimo akora imyitozo ngororamubiri, agorora imitsi yo mu kaguru. Bityo bikamufasha kugira ubuzima bwiza, bikarwanya indwara, agahorana ubuzima buzira umuze. |
|
Izi ni inyubako nini zubatse mu buryo bugeretse, zikaba ziherereye mu mujyi wa Kigali, aho bigaragaza uburyo igihugu gifite iterambere; kandi n'uburyo zubatsemo bukaba ari ubwo gukoresha neza ubutaka. |
|
Umuntu uri mu muhanda uhetse igikapu yambaye ishati y'amaboko ipantaro y'umukara afite icupa ry'amazi imodoka iri mu muhanda umu motari ubahagaze hafi yaho imodoka iri aho umumotari abanyamaguru bambukira. |
|
Ibitaro byifashishwa mu gutanga serivisi z'ubuvuzi, cyane cyane izerekeye indwara z'amaso zijye zitandukanye. Aho bavura indwara zo kutabona neza, ndetse no ku bindi bibazo harimo nko kubyimba amaso, ndetse n'ibindi. |
|
Uru nguru ni urupapuro nyemezabwishyu rw' umusoro, aha ngaha uba wagiye ku kigo cyitwa irembo bakakwereka imisoro yawe waba utarishyura ubundi ukishyura kugira ngo batazanagushyiriraho ibihano mu gihe warengeje igihe cyo kwishyura, ubundi bakaruguhereza ukarujyana. |
|
Ahatangirwa ubufasha rusange aho abaturage baza gusaba cyangwa bagahererwa ubwo bufasha bwaba mu kwivuza cyangwa mu by'amategeko. |
|
Uyu ni umuhanda wo mu bwoko bwa kaburimbo usize amabara y'umukara, haranyuramo ibinyabiziga bitandukanye nk'imodoka na moto, ukikijwe n'ibiti birebire bitanga umuyaga n'amahumbezi. |
|
Umuririma w'ibigori bihetse bitaragera igihe cyo gusarurwa. Ibigori akaba ari igihingwa gikundwa cyane mu Rwanda kuko iyo umusaruro wabyo ubonetse, ukoreshwa mu buryo butandukanye. Kuribwa ari ibigori akawunga n'ubundi buryo butandukanye. |
|
Amajerekani abiri afite ibara ry'umweru ateretse mutu etajeri, aka ka etajeri gakozwe mu giti ndetse munsi yayo hariho icyapa gifite ibara ry'ubururu. |
|
Abagabo bari kumwe ahantu hamwe, mu butaka bahinzemo igihingwa k'igikakarubamba gikuze neza gihagaze, bafite bamwe amakaye mu ntoki bambaye imipira bombi y'icyatsi kibisi abandi bambaye ikote barimo basura ibyo bihingwa. |
|
Aha rero nahantu ushobora kuza ukigurira utuntu dutandukanye nkuko uri kutubona hariya nibintu byabagore byinshi niba ndeba neza harimo udu shakoshi ndetse n'ibindi bintu bitandukanye biryoshye cyane. |
|
Ni byiza gukoresha ubuki nk'umuti kuko nabwo bufasha cyane cyane igihe warwaye, ushobora kubwifashisha mbere y'uko ujya kwa muganga. |
|
Icyumba giteraniyemo abantu bagera kuri cumi na batanu, harimo abagabo ndetse n'abagore bambaye neza bafite ibyo bari kuganiraho ,ni ngombwa gutanga ibitekerezo kuko bifasha mu kubaka ejo hazaza heza. |
|
Umuntu uri muri siporo wambaye isengeri uri gukora siporo zo kunanura amaboko kumwe yagushyize mu mugongo ukundi yagufatishijeho arikuba inyuma. |
|
Aha ni aho bagurira ibintu bijyanye n'amata, ahazwi ku izina rya Canteen, mu ndimi z'amahanga, aho ushobora kuhagurira icyayi, amata ( yaba inshyushyu cyangwa ikivuguto, yaba afunze cyanga adafunze), n'ibindi bintu bigiye bitandukanye. |
|
Inyubako nziza iri ahantu heza bikaba bigaragara yuko ari muri hoteri aho abantu bakunze gusohokera bagiye gufatirayo icyo kunywa, icyo kurya ndetse niyo bakeneye kuruhuka bakaba babasha kuruhuka kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza. |
|
Umukobwa w'inkumi, uri mu myitozo ngororamubiri, aho aruhutse ho gato ahagaze, kugira ngo yongere akomeze gahunda arimo y'iwe y'imyitozo ngororamubiri, mu kugira ngo arwanye indwara, mu rwego rwo kwirinda indwara. |
|
Intebe zo muri saro, ziri mu ibara rya shokora, zifite imisego iri mu ibara ry'umweru, imeza iteretseho akantu k'umweru, iri mu nzu ifite inkuta ziri mu ibara ry'umweru. |
|
Umuhanda wo gusikana urimo ibinyabiziga bitandukanye, moto itwawe n'abagabo bambaye utugofero tw'umutuku, imodoka z'umukara zigenda. |
|
Icyapa kigaragaza ko hari imiti y'amatungo yose n'ibikoresho bikoreshwa mu matungo harimo amarozwari bifashisha batera imiti bagaragaza n'amatungo bafitiye imiti nk'inka, imbwa, ingurube, ihene n'inkoko. |
|
Aga magi ni menshi, kugajana ku isoko byagusaba gushaka andi masoko menshi waja ugagemuraho ubundi bakagajana mu maresitora no mu mahoteli bakagakoresha, bakagavanamo umureti. |
|
Aha hakaba hari abantu babiri umwe akaba aryamye ahantu ku gitanda, undi akaba ahagaze wambaye itaburiya ameze nkaho ari umuganga, uri kuvura uyu ng'uyu uryamye amukanda kuko ashobora kuba amugorora ingingo cyangwa yaragize ikibazo cy'imvune akaba ari mukanda ngo arebe aho ababara. |
|
Hano hari inzu isa nkaho icuruza amata nkuko bigaragara ku miryango yayo isa ubururu ndetse n'igikuta gifitemo amabara y'umweru, amabati aje imbere nayo asa nk'imiryango ndetse hakaba hariho n'ibirango bitandukanye. |
|
Umusaza wicaye ku gatebe imbere y'umuryango ufite ikibando mu maguru, wambaye ishati y'umweru n'ipantaro y'umukara, iruhande rwe hicaye abana babiri bose bafite umugati mu ntoki bari kurya. |
|
Kumasa, umubiri, uwukorakora, uwuyaguyeya, kugira ngo amaraso atembere, mu mubiri neza ku gice cy'umubiri urimo urakorakora. |
|
Inzu yubatse mu buryo bwa konoshi ifite ibaraza ririho amakaro y' umweru imbere hapavomye harimo imirongo y' umutuku n' umukara. Iyi nzu ikaba igurishwa miliyoni ijana na mirongo itatu z' amafaranga y' u Rwanda. |
|
Abanyeshuri bambaye impuzankano isukuye, abanyeshuri bafite isuku, bari kwigishwa, bari kwigishwa bari guhabwa ibiganiro ku ngingo runaka. |
|
Inyubako ndende ikaba izengurukijwe n'igikuta cyiza, ikaba iteyemo n'ubusitani, ikaba ari inyubako yo guturwamo yitwa Bwiza, ikaba ari inyubako iherereye mu Rwanda. |
|
Igiti cy'umwembe giteye ahantu mu mbuga, iruhande rwacyo hari inzu ifite igisenge kirekire, iruhande rwacyo nanone hari ibindi biti birebire bigikikije, iruhande rw'ibyo biti hari indi nzu ifite igipangu. |
|
Ikote n'ishati bimanitse ku kintu bigaragara ko hano ari ahantu bacururiza amakote bakaba bari kwamamaza ikote ndetse n'ishati. |
|
Iyi foto iragaragaza icyapa, ndetse iki cyapa , ibi byapa bikaba biri mu nzu. Ibi byapa bikaba ari iby'ikigo cy'itumanaho gikorera mu Rwanda, bacyita Emutiyene. Noneho hano hakaba ari icyapa kiriho umugore, ndetse n' ikindi cyapa kigaragaza kugura amafaranga yo guhamagaza, bakagushyirira ku mpira runaka utarenza. |
|
Abantu benshi barimo abagabo n'abagore, harimo abicaye, abahagaze n'abasutamye, bari mubyatsi, bagiye gufata ifoto, bose bambaye imipira y'umweru, inyuma hari n'abandi bagabo bambaye amakoti y'umukara. |
|
Ikoranabuhanga ryose rikoreshwa kwa muganga, ni kimwe mu bintu bihenda igihugu ndetse n'abaturagihugu muri rusange, niyo mpamvu biba ari ngombwa kwitabwaho ndetse bikagirirwa isuku n'ababikoresha kandi ukaba ugomba kubiha agaciro bikwiye kuko ari ibintu biba bihenze cyane. |
|
Imeza iteretseho amata ndetse n'ibindi binyobwa bikomoka ku mata, biba byongewe mo isukari n'izindi ntungamubiri zitandukanye zikomoka ku mbuto, imbere hari umubyeyi ubicuruza. |
|
Abantu bicaye mu gisambu hari abicaye ku ntebe n'abicaye hasi, harimo umuntu w'umuzungu uteruye umwana n'undi mugore uteze igitambaro mu mutwe ari kuboha. |
|
Igihe umuntu ugeze mu za bukuru, ahuye n'ikibazo cy'imitsi.Ni byiza ko ajya kwa muganga, yataha abo mu rugo bagakomeza kumukurikirana, na bo bakamuba bugufi bamwambika imyenda yabugenewe ifasha kurambura imitsi. |
|
Inyubako nini kandi nziza imbere hari abantu babiri umwe yambaye umupira w'umutuku, undi akambara umutuku uranze n'umukara, ifite umuryango urimo ibyuma bisize irangi ry'umweru ndetse n'amadirishya asize irangi ryumweru. |
|
Imodoka ndende nuko iriho shitingi hejuru y'umweru irimo irabisikana n'umumotari n'umuyonzi ndetse hakurya hari iyindi iriho abantu hejuru barimo barayishyiramo imifuka y'umuhondo. |
|
Amaduka menshi akunze gukoresha uburyo bwo gucuruza ukoresheje ikoranabuhanga ku buryo umuntu ajya gushaka ibikorwa byabo, ibyo bacuruza ku ikoranabuhanga bakabibona n'ibiciro byabyo kandi bakavuga n'ingano bakeneye bakaba bayibaha batiriwe babageraho na bo bakabyohereza kuri zamapikipiki. |
|
Isoko rinini cane ririmo abacuruzi bari gucuruza:udufuka, ibirayi ,imineke, ibipapayi ndetse n'izindi mbuto n'imboga bitandukanye. |
|
Amafaranga atandukanye. Hariho iya magana atanu, iya magana abiri, hari iy'ijana, hari iya mirongo itanu. Hari n'iy'icumi. Hariho abantu. Umwe afite isuka undi n'umudamu witeze igitambaro. |
|
Umukecuru w'umuzungukazi, akaba yicaye ahantu ku meza hateretse ikirahure n'urundi rukupa runini na terefoni n'akandi kavaze gatoya gateyemo ururabo. |
|
Igikoresho bifashisha mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo bazimye. Icyo gikoresho bakunze kukita kizimyamwoto kandi kikaba kigaragara mu ibara ry'umutuku ariko kikaba kiriho ibyapa by'umweru biriho amagambo yanditseho kandi. |
|
Abakozi b'ikigo gishinzwe ingufu REG, bari gutanga umuriro ku muturage aho bari kumwesitarira amashanyarazi kugira ngo ajye acana nk'abandi kandi bigaragaza ko n'igitsina gore, kitahejwe inyuma mu mirimo yose bigaragaza ko abagore bashoboye. |
|
Abantu barimo kuganira na muganga w'umugore barishimye cyane, muganga arimo kubasobanurira ku bintu bitandukanye ndetse hano ni mu cyumba cyo kwa muganga hasa neza cyane. |
|
Inyubako itangirwamo serivisi z'ubuvuzi bwo kwita ku babyeyi batwite cyangwa abafite abana bakiri bato, imbere yayo hari abantu bamwe ni abagabo abandi ni abagore, bamwe baricaye abandi barahagaze, bari gufata ifoto. |
|
Inzu nziza igeretse ifite irange ryiza, isakaye neza, iteye mu madirishya n'inzugi nziza byose ni umukara ku ruhande hari inzu iteye irange ry'umutuku ifite bariko nziza iriho n'indabo nziza. |
|
Hano hari moto iparitse imbere y'igikuta cy'amabuye ihetse akabogisi gatukura kanditseho yego. Hariho umuntu wambaye agapfukamunwa ufashe amvelope iteretse ku kabogisi kari kuri moto. |
|
Inzu nini cyane, yubatse igerekeranyije. Ifite amadirishya menshi n'inzugi kandi binini. Hahagazemo umuntu. Imbere hari igipangu kigizwe n'ibyuma. |
|
Inzu irimo ibikoresho harimo televiziyo, intebe, utubati hejuru handitse amagambo ko ikodeshwa igihumbi n'ijana by'idolari ku kwezi iri muri Kigali. |
|
Inzu nini bahahiramo izwi nka superimarishe ikaba irimo ibicuruzwa byinsh kandi bigiye bitandukanye, hakaba harimo utu etajeri dukozwe mu mbaho tugiye turimo ibicuruzwa, ikaba ifite parafo y'umweru ndetse n'amakaro y'umweru n'umukara. |
|
Akarima k'igikoni kagizwe n'imboga, ibitunguru nibyo byiganjemo cyane.Ku ruhande kandi hari n'ibindi byatsi bigiye bihateye bikikije kano karima.Ibitunguru ni byiza cyane umuntu abyifashisha ari gukaranga, kubishyira mu isombe ndetse n'ahandi hantu. |
|
Kwa muganga mu nyubako imbere dusangamo ibyumba byubatse neza, hejuru ya buri cyumba haba handitseho inomero ndetse n'amagambo y'ubufasha butangirwamo ku buryo byorohera umurwayi kumenya ahari buge kwivuriza. |
|
Ivuriro ryubatse rigeretse rimwe, rifite ibara ry'umweru ndetse n'irindi bara rijya gusa umukara, rikaba rifite amabati afite amabara ajya gusa ubururu, imbere y'iryo vuriro hakaba hari abantu bahahagaze ndetse n'imodoka, hakaba hari n'ubusitani buhateye buteyemo igiti bita umukindo. |
|
Umumama ushaje ufite imvi mu mutwe, aho arimo akora udusiporo akoresheje utu ariteri arimo aterura mu maboko akagenda azunguza kugira ngo ananure amaboko ye. |
|
Ahatangirwa ubufasha bw'ubucuruzi, umucuruzi ari gutanga amata mu kirahure cy'umweru, ari kuyaha umukecuru, hari icyapa kiyobora kiriho amata meza y'inka. |
|
Abantu benshi bari hamwe bicaye ku ntebe bafite amacupa arimo amazi yo kunywa, amakayi n'amakaramu bari kwandika, bambaye udutambaro tugaragaza igikorwa cyo kwibuka ndetse inyuma hari inyubako. |
|
Umuntu w'igitsina gabo uri guseka ugeze mu za bukuru wambaye ingofero, ishati n'umukenyero. Afashe icumu mu ntoki inyuma ye hari uruzitiro rwubakishije ibiti. |
|
Umukobwa uri gukoresha telefone ye ngendanwa arahantu hari amatara y'umutuku bigaragara ko ari akabari akaba ari kureba ibindi yamenya kuri telefone ye. |
|
Iyi ni inzu y'ubucuruzi hejuru hariho ikirangahantu cyerekana ko mo hano ari akabari karimo ibicuruzwa bisindisha/bisembuye ubwo ni inzoga ndetse n'ibidasembuye, sibyo gusa haba harimo n'ibyo kurya n'indi myidagaduro itandukanye ushobora kumva imiziki ukanabyina ukidagadura mbese mu buryo bwinshi bugiye butandukanye. |
|
Abantu benshi bahuriye kwa muganga, harimo abagore bambaye ibitenge ndetse n'abakobwa, imbere hari imodoka y'umukara ihagaze, ndetse imbere yayo hari umugore uyihagaze imbere bigaragara ko ari iyiwe. |
|
Urubuga nkoranyambaga umuntu ahahiraho ibintu bigiye bitandukanye, hagiye harimo imyenda y'abagore n'abagabo, harimo inkweto zaba iza abagabo cyangwa iza abagore ,harimo ibikapu byabo iby'abagore cyangwa iby'abagabo. |
|
Aha hakaba hagaragaza ikibuga cy'umupira, kikaba kigaragaza abantu bagiye batandukanye cyangwa se abakinnyi baje mu myitozo yo gukina umupira, hakaba hari n'undi uri hanze usa nk'uwiteguye kwinjira mu kibuga akifatanya nabo. |
|
Icyumba kinini kirimo umuganga ufashe uruhinja mu ntoki arwitegereza kandi ubona ko arwishimiye, ari mu nzu nini yiganjemo amabara y'ubururu, umweru n'icyatsi. |
|
Inote y'igihumbi y'amafaranga y'u Rwanda ifite ibirangantego byiza, hagati harimo ingagi iri kuzamuka imisozi, iyo noti ifite amabara atandukanye ubururu, umweru. Inyuma y'iyo noti hari ibara ry'umweru ubona risa neza rwose. |
|
Aho abagenzi bafatira imodoka, bahita muri gare, ni byiza ko abagenzi babona imodoka, kugirango bagere aho bagiye hakiri kare. |
|
Ibiti byinshi biririmo ibara ry'icyatsi kibisi, ishobora kwifashishwa hakavamo imiti itandukanye, ikavura abantu benshi, abakuru n'abato, n'abarwaye indwara z'ikinyarwanda. |
|
Umusore uri gukaraba ibiganza akoresheje isabune ndetse n'umwana muto uri kumusukira amazi meza kugira ngo akabe neza kandike imyanda iveho, yaba ariyo yakuye aho yari ari gukora cyangwa se n'abantu basuhuzanyije. |
|
Ni imiti gakondo igiye itandukanye iri mu ducupa aho ifite ibirangantego bigiye bitandukanye, ndetse yose iteretse mu tubati kugira ngo abaza kuyigura bayibone mu buryo buboroheye ndetse iyo miti ifunze neza. |
|
Aba mama babiri bambaye igitambaro mumutwe, umwe usa nkukuze undi muto, bari gutunganya amagi imbere yabo n'imboga. |
|
Icyapa kinini kiri ku muhanda cyamamaza, hariho ikiganza cy'umuntu ufite umutaka mu ntoki, umutaka uri mu ibara ry'umutuku ndetse n'utudomo tw'umweru, handikishijweho amagambo ari mu ibara ry'ubururu ndetse n'ibara ry'umukara ndetse hari n'ibiti birebire biteye kuri uwo muhanda. |
|
Iki ni icyapa kigaragaza ahanu hacururizwa ibyo kunywa bitandukanye, byiganjemo ibikorwa mu mata, bikaba bifasha abaturage kuba bahabona mu buryo buboroheye mu gihe haribyo bakeneye. |
|
Ingamba zijyanye n'ubuzima aho ababyeyi bonsa bitaweho bafite abana beza cyane, bitaweho bishimiye ku kuba bahabwa serivisi z'ubuzima. Umujyanama w'ubuzima yegera umubyeyi mu gihe akimenya ko yasamye, agahabwa serivisi z'ubuzima kugeza umwana agize imyaka ibiri, mu minsi igihumbi ya mbere agahabwa n'imfashabere bizwi ku izina rya shisha kibondo. |
|
Inteko y'abaturage, bateraniye hamwe bari kumwe n'umuyobozi wambaye ikote ritukura n'ipantaro y'umukara, bicaye bamutegeye amatwi bari ahantu mu kibuga batuje ndetse bahuriza hamwe ibitekerezo. |
End of preview. Expand
in Data Studio
README.md exists but content is empty.
- Downloads last month
- 141